Umuntu nyamuntu (+lyrics) - Cassien Twagirayezu - Rwanda

Details
Title | Umuntu nyamuntu (+lyrics) - Cassien Twagirayezu - Rwanda |
Author | Murage Mwiza |
Duration | 2:48 |
File Format | MP3 / MP4 |
Original URL | https://youtube.com/watch?v=sq5tDK9cdws |
Description
*Mushobora gukosora ahali amakosa, murakoze ;)*
Umuntu nyamuntu si uburebure
Umuntu nyamuntu si ubunini
Umuntu nyamuntu si isura nziza
Si indoro, si inseko ye, si n'ingendo
Umuntu nyamuntu si umwe bose bishisha
Si umwe urenganya, si n'umwe uriganya
Umuntu ni Nyamutima ukunda abandi.
Umuntu nyamuntu si umwe gica
Winjira bagakangarana
Si umwe ukuba akubira mu nda ye
Hafi mu irembo bishwe n'isari
Abakire n'abakene usanga bisanga
Ndetse n'aka kagombera akabando
Ntawe umusaba ngo arinde asarara.
Umuntu nyamuntu akunda amahoro
Akayifuriza na bagenzi be.
Ahora ashaka icyamuteza imbere
Ahora yamagana uburyamirane.
Mu milimo ye yitwaza umutimanama
Yirinda icyamusiga ubuhemu
Ntabwo yironda, ntarondaronda.
Nguwo umurage bana b'u Rwanda
Urwo runana rukwire Afurika yacu
Iyo mpukemo yuzure, ituze mu isi yose...