Umwana ni umutware (+lyrics) - @fxngarambe, 1987 - Rwanda

Details
Title | Umwana ni umutware (+lyrics) - @fxngarambe, 1987 - Rwanda |
Author | Murage Mwiza |
Duration | 2:58 |
File Format | MP3 / MP4 |
Original URL | https://youtube.com/watch?v=USZHlXPy98M |
Description
Umwana, mwana we !
Naramubonye ndamutangalira
Yarendebye, ndamwunamira
Ansekeye, ndamuterura ndamudabagiza
Umwana, mwana we !
Yaransabye, sinamwima
Nsanga ali umuntu wo gukorera
Ali umuntu wo kubahwa
Umwana, mwana we !
Nasanze koko ali umutware
Boza ibirenge, bagasiga amavuta
Bagasokoza umusatsi.
Nasanze umwana ali umwami
Ufite umutima wera
Umwami uhakwa agahaka
Umwami ufite ubuntu, uhora akeye.
Aliko yashavuzwa...
Inkuba zigakubita,
Imirabyo igahum(b)ya amaso,
Ibiyaga bikibirindura
Umwana ni umutware
Mumutege amatwi
Amasomo n'umutima
Abafitiye ubutumwa buhanitse
Ntimukamusuzugure
Ngo mumushavurire,
Mumusekere, ahore asusurutse.
Iyeeeehh...
Umwana ni umutware.
("Umwana ni umutware" ~ François-Xavier Ngarambe, 1987, Rwanda)
clip officiel: https://youtu.be/vM8fd5msFrQ